MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Lisite y’ubumenyi 5 ugiye kwinjirana muri 2021

Menya
Last updated: January 31, 2021 2:15 pm
Menya
Share
SHARE

Kugira ngo dusoze umwaka neza, ndagira ngo mbabwire utuntu dushya mutari muzi, mu two nahoze nshakisha mu minsi ishize. Niba utarasoma inkuru iheruka nanditse nk’iyi ushobora kureba aha.

Contents
  • Urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rumara amasegonda 57
  • Parike ya Nyungwe iruta igihugu cya Singapore
  • Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu
  • Kuri Amazon ushobora kuhagura itara rya miliyoni hafi 80 Frw
  • Igisimba kitwa Octopus cyo mu nyanja gifite imitima irenze 1

Urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rumara amasegonda 57

Urugendo rwa mbere rugufi rw’indege rumara 57s

Ni ukuvuga ko urugendo rwa mbere rw’indege rugufi rubaho nta n’umunota rumara kuko rumara amasegonda agera kuri 57, rukaba rureshya na kilometero 2.7 gusa.

Ariko iki gihe gishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’ikirere.

Parike ya Nyungwe iruta igihugu cya Singapore

Parike ya Nyungwe iruta Singapore

Uvuga ko u Rwanda ari igihugu gito, ariko si igihugu gito cyane. Kuko ubu tuvugana, Nyungwe nk’imwe muri parike zigize ibice nyaburanga by’igihugu iruta igihugu cya Singapore.

Parike ya Nyungwe rikaba rifite ubuso bungana na 970 Km² mu gihe igihugu cya Singapore cyo gifite ubuso bw’ubutaka bungana na 724.2 Km².

Kwamamaza
Kwamamaza

Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu

Uruyuki rushobora kubaho mu jisho

Ijisho ni rito nta kuntu uruyuki rwabamo, niko uri gutekereza? Uruyuki rushobora gutura mu jisho ry’umuntu ntihagire ikintu na kimwe kiba.

Ibi si igihuha, kuko mu nkuru BBC yatangaje umugore wo muri Taiwan abaganga basanzemo inzuki 4 zibera mu jisho rye kandi ari nzima, zose zikaba zari zitunzwe n’amarira yo mu jisho.

N’ubwo bigoye ku byumva ariko hari gihamya igaragaza ko byumvikana kandi bishoboka.

Kuri Amazon ushobora kuhagura itara rya miliyoni hafi 80 Frw

Niba ariya matara uyagura amafaranga Rwf 1000, ndabizi uri kwibaza ku itara rya miliyoni zingana gutyo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Iryo tara rikoze mu byuma bisanzwe gusa si aho bigarukira kuko ririho na zahabu, rikaba ripima ibiro 2 bakarikuzanira ku buntu.

Reba iryo tara rya zahabu kuri Amazon.

Igisimba kitwa Octopus cyo mu nyanja gifite imitima irenze 1

Octopus igira imitima 3

Mu gihe tumenyereye ko ibinyabuzima byinshi bigira umutima 1, igisimba kitwa Octopus gifite imitima irenze 1, kandi irenze 2. Ahubwo gifite imitima 3.

Ibiri muri yo mitima ijyana amaraso mu buhumekero(gills) mu gihe undi umwe ujyana amaraso mu bindi bice by’umubiri. Ikindi gitangaje ni uko uwo mutima ujyana mu bice bisigaye urekera gukora iyo iki gisimba gitangiye koga.


Mbifurije umwaka mushya, ntuzabe nka 2020!

Niba ushaka kujya kuri list y’abasomyi ba menya wakiyongera kuri list ukoresheje form iri munsi. Mukomeze kuryoherwa n’iminsi mikuru!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibintu bitangajeUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibintu 6 abantu benshi(99%) batashobora gukora n’umubiri wabo
Next Article Series wareba muri 2021 Ama Series 10 wareba mu ntangiriro za 2021.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Imishinga y'ubwubatsi ihenze
Ubumenyi

Imishinga 10 y’ubwubatsi ihenze kurusha indi ku isi

By Menya
Umujyi w’impanga (Kodinhi)
Inkuru

Inkuru zisekeje kandi zitangaje ku bantu b’impanga

By Menya
Ibihugu bito cyane kurusha ibindi ku isi.
InkuruUbumenyi

Ibihugu 10 Bito Cyane Ku Isi

By Menya
Amaso ni igice kitoroshye cy'umubiri
Ubumenyi

Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya