Search
Umupira w'amaguru

Uduhigo 5 tudateze gukurwaho vuba mu mupira w’amaguru.

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyo wumvishe agahigo (record) umenya neza ko aba atari ikintu cyakorohera buri muntu cyangwa se ikintu buri muntu yakora igihe abishakiye.

Mu mupira w’amaguru bibaho cyane ko umuntu ashyiraho agahigo runaka hakazategerezwa igihe undi mukinnyi azagakuriraho.

Gusa uduhigo turi hano ngiye kubagezaho nta cyizere gihari cy’uko hari umuntu ushobora kuzadukuraho, ku buryo n’abadukuraho bidateganyijwe mu minsi ya vuba.

#5 Ibitego byinshi mu mukino umwe

Niba wibuka mu mwaka wa 2020, ikipe ya Bayern Munich yatsinze ikipe ya FC Barcelona ibitego 8 kuri 2 mu gikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo i burayi (Champions League).

Abantu bacitse ururondogoro kubera umubare w’ibi bitego, bishatse gusobanura ko byari byinshi cyane. Gusa ibi nta mahuriro n’ibyabaye mu mukino wo ku wa 31 Ukwakira 2002.

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi mu mupira w'amaguru
Umukino wabonetsemo ibitego byinshi

Mu mukino wahuje ikipe ya AS Adema na SO l’Emyrne zo muri Madagascar wabonetsemo imvura y’ibitego kuko warangiye iyi kipe ya AS Adema itsinze SO l’Emyrne ibitego ijana na mirongo ine n’icyenda ku busa (149 – 0).

#4 Umuzamu watsinze ibitego byinshi mu mupira w’amaguru

Mu busanzwe uzasanga mu mibare igaragara ku bakinnyi bari abazamu ibitego ari zeru (0), ariko nanone uzabona umwihariko w’abatsinze ibitego.

Umuzamu Rogerio Ceni watsinze ibitego byinshi
Umuzamu Rogerio Ceni watsinze ibitego byinshi

Gusa uyu muzamu we ni agatangaza kuko hari n’abakinnyi ba rutahizamu b’ibihangange arusha umubare w’ibitego; urugero nka Ryan Giggs.

Umuzamu witwa Rogerio Ceni ntawatinya kumushyira no mu rwego rwa ba rutahizamu kubera umubare w’ibitego yatsinze.

Uyu muzamu yatsinze akayabo k’ibitego 131 mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru, yatsinze penaliti (penalty) 69 n’imipira y’imiterekano (free kicks) 61, n’igitego kimwe cyo mu mukino usanzwe.

#3 Umukinnyi wahawe ikarita y’umutuku yihuse

Iyo ukoze ikosa rikomeye mu mupira w’amaguru uba ugomba guhanishwa ikarita y’umutuku ihita ikuvanisha mu kibuga ako kanya.

Ikarita y’umutuku yihuse mu mateka y’umupira w’amaguru yahawe umukinnyi witwa Lee Todd nyuma y’amasegonda 2 gusa umukino utangiye.

Lee Todd yahawe ikarita y'umutuku yihuse
Lee Todd yahawe ikarita y’umutuku yihuse

Icyateye uyu mukinnyi guhabwa ikarita itukura ako kanya ni uko yakoresheje imvugo nyandagazi (Offensive language) kandi bibujijwe.

#2 Amakarita atukura menshi

Mu bakinnyi bahawe amakarita menshi mu buzima bwabo ushobora gutekerezamo nka Sergio Ramos cyangwa se Roy Keane.

Muri aba bakinnyi bose nta n’umwe watera ikirenge mu cy’umukinnyi w’umunya Colombia witwa Gerardo Bedoya.

Ikarita itukura
Amakarita atukura menshi yahawe umukinnyi umwe

Uyu mukinnyi Gerardo Bedoya afite agahigo ko kuba yarahawe akayabo k’amakarita 46 y’umutuku mu myaka 20 yamaze mu kibuga.

Si ibyo gusa kuko yanahawe ikarita itukura ku mukino we wa mbere yatoje nk’umutoza wungirije (Assistant Manager).

#1 Umukino witabiriwe n’abantu benshi

Urukundo abantu bakunda umupira w’amaguru si urw’ubu, uburyo babyigana binjira ku bibuga (Stadiums) n’uburyo bafana ni urukundo rwahozeho.

Gusa iyo urebye ubona bigoye cyane kuzabona umuntu ukuraho agahigo k’umubare w’abafana barebye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo 1950.

Umukino witabiriwe n'abafana besnhi
Umukino witabiriwe n’abafana benshi

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo mu 1950 wabereye kuri MaracanĂ£ Stadium (Brazil) witabiriwe n’abafana 173,850 bishyuye amatike.

Ubu kugeza ubu hakaba ari nta mukino wakiriye akayabo k’abantu bangana gutya cyangwa barenze aba kuva icyo gihe.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content