Search
Jack na Rose nabo basize amateka mu by'inkundo

Menya inkundo (Couples) zakoze amateka mu mitwe y’abantu (kugeza n’ubu).

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Isi ituwe na miliyari zirenga zirindwi, aho hakaba harimo abakundana (couples) ibihumbi byinshi, mbese harimo inkundo utabara. Rero niba ufite umukunzi ubwo nawe ubarizwa muri iyo mibare.

Gukundana ni ibintu byahozeho kandi bizanahoraho igihe cyose umuntu azaba agituye mu isi, mbese urukundo ni uruzabana n’abantu.

Indi nkuru wasoma: Ubusaza bwacu: Ibintu 5 bidutegereje.

Gusa hari inkundo ziba zihariye mu bantu bamwe na bamwe bigatuma basiga amateka avugwa igihe kirekire n’ubwo amwe n’amwe akemangwa bitewe n’uko hari abatayemeranyaho cyangwa se ari ibitekerezo.

Reka turebe inkundo zasize amateka mu mitwe y’abantu bitewe n’ibyabaye hagati y’abakundanaga cyangwa se ibyo bakoze hagati yabo n’ubu tukaba tubishyira mu ndirimbo, ibisigo ndetse n’ibindi byinshi.

#5 Adam na Eva

Adam na Eva niyo Couple ya mbere yabaye mu isi ugendeye kuri Bibiliya
Adam na Eva niyo Couple ya mbere yabaye mu isi ugendeye kuri Bibiliya

Niba warasomye kuri bibiliya mu isezerano rya cyera, ivuga uko isi yatangiye aribwo. Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adam nyuma ikaza kumuremera umufasha Eva.

Inkuru wasoma: Menya udushya dutangaje ku bantu utigeze wumva ahandi.

Ni ukuvuga ngo Adam na Eva nibo bantu batubanjirije mu gukundana. Ariko bazwiho ikindi kintu gikomeye cyo kuba barariye ku rubuto Imana yari yababujije. Ari nabyo byaje guteza imvune duhura nazo kuri iyi si!

#4 Jack na Rose

Leonardo DiCaprio nka Jack naho Kate Winslet nka Rose muri filime “TITANIC” – Ifoto: TIme.com

Twese tuzi ko habayeho ubwato bunini cyane bwitwaga Titanic, bwaje gukorera impanuka mu nyanja ya Atarantike (Atlantic) bugonze ikibuye kinini cy’urubura.

Gusa aya mateka arimo andi mateka y’abantu babiri bakundanye aribo Jack na Rose, kuko Jack yaje kwitangira Rose akamufasha kurokoka iyo mpanuka.

#3 Romeo na Juliet

Leonardo Dicaprio Muri Filime "Romeo and Juliet"
Leonardo DiCaprio Muri Filime “Romeo and Juliet”

Romeo na Juliet ni ijambo rivugwa cyane mu bakundanye cyangwa se n’indirimbo z’urukundo kubera urukundo rwaranze aba bantu bombi.

Indi nkuru: Ibintu wumva bisanzwe ariko bibujijwe mu bindi bihugu.

Gusa ibi ntago byabayeho ahubwo ni igitekerezo umwanditsi William Shakespeare yanditse mu gitabo cye “Romeo and Juliet” aho Juliet (Umukobwa) yemera guhara ubuzima bwe nyuma yo kubura Romeo (Umuhungu) yari yarihebeye.

#2 Bonnie na Clyde

Bonnie and Clyde bari abajura ruharwa
Bonnie and Clyde bari abajura ruharwa – Ifoto: Biography.com

Iyo bavuze ngo abantu bazabana mu bibi no byiza hari abumva bidashoboka kubera ko abantu batihanganira kuba baba mu bibi igihe hari aho ibyiza bihari.

Indi nkuru: Saint Valentin – Umunsi ufite imigenzo y’amayobera

Aba rero bazwiho kuba bari abajura ruharwa muri leta zunze ubumwe za Amerika (U.S.A). Bibaga amabanki n’ububiko bw’ibikoresho mu gatsiko kitwaga “Barrow Gang”.

Gusa ntibyarangiye neza kuko baje kwicwa na police mu 1934 muri leta ya Louisiana.

#1 Igikomangoma Harry na Meghan Markle

Inkundo: Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuzwe cyane mu binyamakuru.
Inkundo: Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuzwe cyane mu binyamakuru

Nakomeje kuvuga aba cyera ariko no muri iyi myaka ya vuba hari inkundo zagumye mu mitwe y’abantu harimo n’urw’igikomangoma cy’ubwami bw’ubwongereza (United Kingdom) Harry na Meghan Markle.

Bashinze urugo muri Gicurasi 2018, nyuma gato muri Mutarama 2020 baje no kwiyemeza guhara ubudahangarwa n’icyubahiro byo gutura ibwami bavayo bajya kwibera abaturage basanzwe.

Hari indi nkuru y’urukundo waba uzi yaba yarasigaye mu mitwe ya rubanda? Reka dusangire ijambo!

Niba ukunda inkuru za Menya, wayabona mu buryo bworoshye ukoresheje form yo munsi:

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content