Mu buzima bw’umuntu, hari igihe ageramo agasubiza amaso inyuma akibuka uko yakoresheje igihe n’amahirwe yari afite. Ibi bikunze kugaragara cyane iyo umuntu ageze mu kigero cy’imyaka yo hejuru, aho atangira gusobanukirwa neza ingaruka z’amahitamo yakoze akiri muto.
Mu gihe cy’ubuto, abantu benshi batekereza ko bafite igihe kinini imbere yabo n’amahirwe atarangira. Bituma bamwe bibanda ku byishimo by’akanya gato, bagahagarika inzozi n’intego zabo, bakeka ko bazabigeraho mu gihe kizaza. Nyamara, igihe kiba kigenda, kandi akenshi umuntu ntabimenya.
Uko imyaka ishira, ni ko umuntu asobanukirwa ko amahitamo yafashe mu buto ariyo agira uruhare runini mu kubaka cyangwa gusenya ejo hazaza he. Wasoma birambuye inyandiko twanditse kuri amwe mu makosa yagusenyera ejo hazaza.
Ntagushidikanya ko imyitwarire yo mu buto ifite uruhare rukomeye mu mibereho y’igihe kirekire. Dore ibintu birindwi benshi mu bantu bakuze bavuga ko bicuza kutitaho hakiri kare.
Kutizigamira hakiri kare
Kuzigama ni ingenzi mu buzima bw’umuntu, ariko hari igihe usanga tutabiha agaciro mu gihe cy’ubuto. Abantu benshi bakiri bato bakoresha amafaranga yabo yose ntibatekereze ku gihe kizaza.
Hari imyumvire ivuga ko kuzigama ari iby’abafite amafaranga menshi cyangwa abageze mu zabukuru, nyamara si ko biri. Kuzigama ni umuco, kandi ntibigendera ku kuba ufite ubushobozi buhanitse.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya FinScope, abanyarwanda bari mu kigero cy’imyaka 31-45 nibo bizigama cyane ugereranyije n’urubyiruko. Biragaragara ko abageze mu myaka yo hejuru aribo baba basobanukiwe neza impamvu zo kuzigama. Ibi biterwa n’uko baba bamaze kugira inshingano nyinshi zirimo iz’umuryango.
Hari ubundi bushakashatsi buvuga ko hari abantu bizigama mu myaka yo hejuru kubera igihunga n’ubwoba bw’uko bazabaho igihe bazaba batakinjiza.
Ibi byerekana ko gutangira kwizigama kare byagufasha guhangana no kugabanya ibibazo by’amafaranga n’imibereho y’ejo hazaza.
Kutiyungura ubundi bumenyi
Kwiga ntibijya birangira, ariko iyo uvuze kwiga bamwe bumva gusa amasomo y’ishuri na kaminuza, bakirengagiza ko hari andi mahugurwa n’ubumenyi bw’inyongera umuntu yakenera.
Indi nkuru wasoma: Amakosa yo kwirinda igihe uhitamo ishuri
Nyamara uko igihe kigenda gishira, ayo mahirwe ashobora kugabanuka. Urugero, ubushakashatsi bwa OECD bwerekana ko umuntu ukuze ubushobozi bwe buba nko gutekereza byihuse ugerenyije n’umuntu muto.
Bityo rero, kugira ubumenyi butandukanye ku myaka yo hasi ni ka kabando k’iminsi uca hakibona; bikurinda gutakaza ubushobozi igihe ugeze mu myaka yo hejuru.
Abantu benshi bageze mu myaka yo hejuru baba bafite ibyago byo kubura akazi cyangwa kutabona akazi keza bitewe n’ubushobozi.
Ibi nanone ugasanga bigarutse ku mahirwe batakoresheje yo kwiyungura ubumenyi, harimo nk’amasomo y’igihe gito, amahugurwa, n’ubundi bumenyi bwari kubafasha.
Mu isi ihinduka vuba, biragaragara neza ko impamyabumenyi idahagije. Ubumenyi butandukanye butuma umuntu agira amahitamo menshi.
Kutamarana umwanya uhagije n’ababyeyi
Umuryango ugira uruhare rukomeye mu gufasha umuntu gukura no gutera imbere. Nyamara, mu gihe cy’ubuto, abantu benshi usanga barajwe ishinga no kwiga cyangwa gukora gusa, bakirengagiza akamaro ko kumarana umwanya n’ababyeyi.
Akenshi usanga abantu bafite imyumvire ko inshingano z’ababyeyi zarangiye umuntu yasoje kwiga cyangwa yatangiye kwibeshaho, bityo umwanya wo kuganira nabo ntibihabwe agaciro.
Ibi bituma abantu benshi bageze mu myaka yo hejuru bicuza kuba bataramaranye umwanya uhagije wo kubana n’ababyeyi babo, wo kuganira cyangwa kwakira inama zabo.
Igihe nk’iki cy’ubuto kiba ari amahirwe akomeye yo kubaka umubano n’ababyeyi no gusiga urwibutso n’amateka y’umuryango mu gihe cy’ahazaza.
Indi nkuru wasoma: Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?
Iyo igihe gishize, ayo mahirwe ntagaruka, bigatuma bamwe batangira kwicuza ku byo batakoreye ababyeyi babo cyangwa amagambo batababwiye.
Gutinya/ Kwiganyira gutangira imishinga (business)
Abantu bakiri bato bagira ibitekerezo by’imishinga cyangwa impano zishobora kubyara inyungu, ariko ntibabishyire mu bikorwa. kubera impamvu zitandukanye zirimo gutinya guhomba, cyangwa gushidikanya kubera ibyo abandi babivugaho.
Akenshi habaho gutegereza ko ibintu byose biba biri mu murongo harimo nko kubona amafaranga ahagije, ubumenyi buhagije n’isoko ry’umurimo ryizewe. Nyamara, ubushakashatsi bwerekana ko gufata icyemezo no guhanga udushya aribyo bintu biranga rwiyemezamirimo. Mu yandi magambo, nta gihe watangira umushinga ufite byose nkenerwa ku kigero cya 100%.
Icyakora hari izindi mpamvu umuntu ashobora kuba adafiteho ububasha nko kubura igishoro. Ariko burya usanga abantu benshi bageze mu myaka yo hejuru batarabujijwe gutangira imishinga no kubura ubushobozi, ahubwo ari ubwoba cyangwa kwiganyira.
Gutsindwa ari igice cy’urugendo rwo kwiga, kandi bifasha umuntu kunoza imikorere no kugira ubunararibonye.
Kugendera ku bitekerezo by’abandi gusa
Mu gihe cy’ubuto, abantu benshi bashobora gufata ibyemezo by’ubuzima bwabo bashingiye ku bitekerezo by’abandi nk’ababyeyi, inshuti cyangwa rubanda. Ibi bibaviramo guhitamo inzira y’ubuzima itajyanye n’ibyo bifuza ku giti cyabo.
Nubwo inama z’abandi zifite akamaro, kugendera ku byo bavuga gusa bishobora gutuma umuntu atamenya neza intego ze bwite cyangwa ngo yihitiremo ibyo we ashaka.

Abantu bageze mu myaka yo hejuru (bakuru) bisanga hari ibyemezo bafashe bashingiye ku bandi, nyuma bakabona ko bitabubatse cyangwa bibafashe kugera ku byo bifuzaga. Nk’urugero, umuntu agahitamo kwiga icyo adashaka bikarangira ntacyo bimumariye mu buzima.
Kwigira no kumenya icyo umuntu ashaka kugeraho ni ingenzi kandi niyo ntambwe ya mbere mu kugena ejo hazaza he.
Iyo umuntu afashe umwanya wo gusobanukirwa ubushobozi bwe n’ibyo yifuza, ashobora guhitamo inzira imubereye kandi imufasha gutera imbere.
Kutiga ururimi rw’amahanga
Muri iki gihe baravuga ngo ‘isi yabaye umudugudu’ kuko igenda irushaho guhuzwa n’itumanaho, ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu itumanaho ni ururimi.
Rero kumenya indimi z’amahanga ni ingenzi kuko bifungura imiryango y’amahirwe ahantu henshi mu buryo butandukanye.
Umuntu ukiri muto ashobora gutekereza ko kwiga indimi nshya bigoye cyangwa bitari ngombwa, bakabishyira ku ruhande bavuga ko bazabikora mu gihe kizaza.
Nyamara, uko igihe kigenda, amahirwe yo kuziga aragabanuka kubera inshingano n’ibindi bikorwa bigenda biza mu buzima bw’umuntu ku buryo aba atakibonye igihe cyo kuziga.
Muri iyi minsi usanga mu masosiyete cyangwa imishinga itandukanye kumenya indimi z’amahanga ari ingenzi. Ibi bigo usanga bikenera izo ndimi kuko zifashishwa cyane mu gukora akazi, kuganira n’abantu no gukorera mu mahanga ya kure.
Iyo udafite ubwo bushobozi wisanga wabuze amahirwe y’akazi keza cyangwa gukora ubucuruzi.
Kudakoresha nabi igihe
Igihe nicyo kintu cy’ingenzi umuntu afite mu buzima, ariko rimwe na rimwe mu buto bwacu ntitugiha agaciro uko gikwiye. Abantu benshi batangira kubona neza ko hari igihe bakoresheje mu bikorwa bidafite umumaro cyangwa bitabubaka bageze aho amazi yarenze inkombe.
Gukoresha nabi igihe ntibisobanura gusa gukora ibintu bidafite akamaro, urebye hakubiyemo ibintu byose twavuze mu ngingo zo haruguru.
Kudakoresha igihe neza bijyana no kutubahiriza igihe, kudaha umwanya ibikorwa by’ingenzi, kutiyungura ubumenyi bushya, cyangwa kudatangira imishinga ifite intego hakiri kare.
Igihe ntigishobora gusubira inyuma, kandi amahirwe akenshi aba afitanye isano n’igihe runaka. Niyo mpamvu gukoresha ibikorwa igihe uko bikwiye, no kukibyaza umusaruro uko ushoboye ari ingenzi kuko bikurinda kwicuza, bikanagufasha kubaka ejo hazaza heza.
Umusozo
Ubuzima bw’umuntu bushingira ku mahitamo akora buri munsi, ibitekerezo n’ibikorwa bimuherekeza mu rugendo rwe. Umuntu ukuze iyo asubije amaso inyuma, akenshi asanga hari ibintu byinshi yagiye yirengagiza cyangwa asubika mu gihe cy’ubuto, bikaza kumuviramo kwicuza.
Muri ibyo harimo nko kutizigamira hakiri kare, kudakoresha amahirwe yo kwiga, kutita ku muryango, gutinya gutangira imishinga, kugendera ku bitekerezo by’abandi gusa, kutiga indimi z’amahanga, no kudakoresha neza igihe.
Ibyo dukora uyu munsi nibyo bigena ejo hazaza hacu, kuko igihe cyiza cyo gutangira si ejo cyangwa ejobundi, ahubwo ni ubu. Niyo mpamvu ari ingenzi gufata inshingano z’ubuzima bwacu hakiri kare, tugakoresha neza amahirwe dufite ubu.
Icyisumbuyeho, kwicuza siwo muti, icy’ingenzi ni ukwigira ku byo twanyuzemo no guhindura uburyo tubaho n’uko dufata ibyemezo. Buri ntambwe uteye uyu munsi ishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza heza.