Search

Menya inkuru zitangaje utigeze wumvaho na rimwe

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Ushobora kuba ukurikirana amakuru, ariko ku isi hasohoka amakuru utabara buri munsi, gusa haba harimo amwe n’amwe aducika ku buryo tuba duhombye iyo tutayamenye.

Hari inkuru zitangaje mba nagiye ncukumbura nkabona ni byiza ko nawe nazigusangiza kubera ko byaba ari igihombo kutazimenya bitewe n’udushya tuba dukubiyemo.

Indi nkuru wasoma: Udushya dutangaje ku bantu.

Hano hari inkuru zitangaje utapfa kubona ku binyamakuru usanzwe usoma.

#5 Perezida na minisitiri w’intebe b’impanga

Inkuru zitangaje: Impanga zasangiye ubutegetsi.

Mu gihugu cya Polonye (Poland) hagati y’umwaka wa 2006 na 2007 uwari perezida (Lech Kaczynski) w’icyo gihugu yemeje impanga ye nka Minisitiri w’intebe (Jaroslaw Kaczynski).

Indi nkuru wasoma: Udushya duhamya ko isi ari umubumbe utangaje

Ntago bisanzwe kuko nibwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’isi ko impanga ziyoborera rimwe igihugu umwe ari umukuru w’igihugu undi ari minisitiri w’intebe.

#4 Guhemberwa ko wibye

Igihembo cyahawe umuntu wibye ibinika y’icyayi.

Mu gihe iyo wibye ushobora kubizira, mu mwaka wa 2019, hoteli yitwa Roosevelt Hotel yo muri New Orleans (U.S.A) yakoze agashya mu gihe yashakaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 125.

Aho wasoma izindi nkuru: Inkuru kuri Menya

Yashyizeho irushanwa ry’amahirwe ku muntu wese wari kuzana ikintu yaba yaribye muri iyi hoteli agatsindira kumara iminsi 7 mu cyumba cyayo cyagenewe abanyacyubahiro (Presidential suite).

Iki gihembo cyari gifite agaciro k’amadolari ibihumbi cumi na bitanu ($15,000). Iki gihembo cyegukanywe n’umuntu wari waribye ibinika y’icyayi.

#3 Donald Trump ntajya yiburira

Donald Trump yahinduye ishyaka inshuro 5

Donald J. Trump yabaye Perezida wa 46 wa leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu 2016 kugeza mu mwaka wa 2020, abarizwa

Trump n’udushya twe nk’ubusanzwe akandi gashya ke ni uko n’ubwo abarizwa mu ishyaka ry’aba republicans ariko burya yahinduye amashyaka kenshi gashoboka.

Indi nkuru wasoma: Ibintu 15 tuzi neza ko dukora.

Dore urugendo rwa Trump mu mashyaka:

Mu 1987 yiyandikishije mu ishyaka ry’aba republicans, mu 1999 arahindura ajya mu ishyaka ryigenga rya New York (Independent Party of New York), mu 2001 yarahinduje ajya mu ba Democrats, muri 2009 yasubiye mu ba republicans, mu 2011 arongera arahindura aba umuntu wigenga, mu 2012 yaje kongera gusubira mu ba republicans.

Ngurwo urugendo rwa Donald J. Trump mu bijyanye n’amashyaka.

#2 Perezida yirukanye igipolisi hafi ya bose

Igihugu cya Georgia kirukanye abapolisi bari hagati ya 25,000 na 30,000

Mu mwaka wa 2004 mu gihugu cya Georgia habaye agashya kadasanzwe aho Perezida w’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwirukana umubare munini w’abapolisi kugira ngo arwanye ruswa.

Indi nkuru: Ama series wareba muri 2021.

Ni mvuga umubare munini, wumve umubare munini kuko yirukanye abapolisi ibihumbi mirongo itatu (30,000) bari hagati ya 80 na 90% y’igipolisi cyose.

#1 Microsoft yatabaye Apple aho rukomeye

N’ubwo hashize imyaka myinshi abantu tuzi neza ko Apple na Microsoft ari inganda zihora zihanganye mu ikoranabuhanga, ariko hari aho byabaye ngombwa ko hazamo ubuvandimwe no gutabarana.

Mu mwaka wa 1997, Microsoft yatabaye Apple ubwo yendaga kugwa mu gihombo cya burundu (Bankruptcy) ishoramo amafaranga angana na miliyoni 150 z’amadolari ($150,000,000) kugira ngo Apple ikomeze gukora.

Ko ubonye izi nkuru zitangaje ni iki kigutangaje kurusha ibindi? Reka dusangire ijambo. Wanyuza igitekerezo cyawe hasi mu mwanya wagenewe comments.

Niba ukunda inkuru n’inyandiko za Menya wakoresha form iri munsi ukajya ubona izindi nyandiko muri email yawe bitakugoye! Urakoze!

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content