MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Menya ibintu utari uzi ku ikoranabuhanga 2021

Menya
Last updated: February 22, 2021 9:49 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Urakaza neza kuri Menya,

Contents
  • #4 Video yarebwe cyane kuri YouTube kugeza ubu
  • #3 Ijambo rirerire ushobora kwandika mu murongo umwe wa keyboard
  • #2 Michael Jackson yateje ikibazo cya interineti
  • #1 Ushobora gutunga Wikipedia

Ikoranabuhanga ni ikintu ubu kidufiteho ububasha twese bwaba ubwa hafi cyangwa se ubwa kure. Haba mu buzima bwawe bwa buri munsi cyangwa se ugiye kuri banki hariya aho niho rigufatira

Ndibuka umunsi serivisi za Google zivaho iminota micye, byabaye nk’aho habuze amazi cyamgwa umwuka mw’isi imbugankoranyambaga zose zacitse ururondogoro. Icyo ni bimwe mu bimenyetso bikwereka imbaraga ikoranabuhanga rifite.

Hari ibintu byinshi tuba tutazi ku ikoranabuhanga ariko tuba dukwiye kumenya, kubera ko bitangaje cyangwa se dukwiye kubimenya. Hano hari utari uzi ku ikoranabuhanga kugeza ubu ugiye ku bisoma.

#4 Video yarebwe cyane kuri YouTube kugeza ubu

Baby shark ni yo ya mbere kuri YouTube

Umenye ko ubu video yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube ari “Baby Shark Dance” ya Pinkfong! Kids’ songs & stories. Igitangaje ni uko nta gitangaza iyi ndirimbo ifite ahubwo ari indirimbo yakunzwe cyane n’abana. Nk’uko bitangazwa na Statista, Abayirebye basaga Miliyari zirindwi na miliyoni maganacyenda (7.9B).

Kwamamaza
Kwamamaza

Iyi ndirimbo ikurikiwe na Despacito, indirimbo y’umuhanzi Luis Fonsi ifite abayirebye basaga miliyari zirindwi na miliyoni magana abiri (7.2B).

Indi nkuru: Ibihe bisekeje byaranze amashuri abanza.

#3 Ijambo rirerire ushobora kwandika mu murongo umwe wa keyboard

Iyo wandika kuri mudasobwa ukoresha keyboard (Clavier), uzengurutsa intoki zawe mu byerekezo bitandukanye. Ariko hari ijambo ushobora kwandika kuri keyboard (Clavier) yo mu bwoko bwa QWERTY.

Ijambo “Typewriter” niryo jambo rirerire ushobora kwandika utarenze umurongo ubanza w’inyuguti ubaze inyuguti ku nyuguti. Andi magambo ni nka repertoire, petero, itetero, n’andi menshi.

Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu benshi bizera kandi atari ukuri.

#2 Michael Jackson yateje ikibazo cya interineti

Mu ikoranabuhanga icyamamare Michael Jackson cyatejemo ikibazo

Urupfu rwa Michael Jackson rwateje abantu kuvuga amagambo menshi rusigira n’agahinda gakomeye cyane ku bamukundaga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Gusa uru rupfu rwasize ibimenyetso byinshi harimo no kuba rwarateje kwangirika (outage) no kudakora neza kw’imbuga zitandukanye zirimo Twitter, Wikipedia na AOL kubera ubwinshi bw’abantu bashakishaga ibyerekeye urupfu rwe.

#1 Ushobora gutunga Wikipedia

Ushobora gutunga Wikipedia

Hari igihe ubura amahoro kubera ko udafite amakuru amwe n’amwe aboneka kuri Wikipedia kubera ko nta internet ufite? Ushobora gutunga uru rubuga ku mashini yawe ku buryo budasaba interineti (Offline).

Indi nkuru: Ku isi hari isahani iribwa.

Wikipedia kubera ko ari urubuga rw’umuryango udaharanira inyungu rwemerera abantu bose kuba bayifata (download) bakayishyira mu mashini zabo.

Ushobora kuyibona aha kuri website ya invest in tech, mu ndimi zitandukanye, ariko iy’icyongereza niyo nini ipima Jigabayiti eshatu n’igice (3.5GB). Ubwo rero ni ahawe ho kuyitunga.

Hari n’utundi dushya twinshi mu ikoranabuhanga utazi ariko Menya izagenda igufasha kudusobanukirwa.

Niba wifuza kumenya igihe inyandiko za Menya zisohokera wajya kuri list y’abasomyi ba Menya.

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:2021ibintu bidasanzweibintu bitangajeikoranabuhangaMenyaUbumenyi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubu butumwa ni ubw’abatekamutwe hagarika kubwohereza
Next Article Menya uko wakuramo igice cy’inyuma (background) mu ifoto
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Ubumenyi

Imigezi 10 Miremire Kurusha Indi ku Isi

By Menya
Umuvundo w'imodoka (ambutiyaje) zihagaze
Ubumenyi

Dore ibihugu 20 bifite umuvundo w’imodoka kurusha indi yose ku isi.

By Menya
Umujyi wa Dar es Salaam
Ubumenyi

Ibihugu 5 byimuye imirwa mikuru

By Menya
Amaso ni igice kitoroshye cy'umubiri
Ubumenyi

Ibintu 15 bitangaje utari uzi ko amaso afite

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya