MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Umusozi ufite izina utabasha gusoma

Menya
Last updated: July 29, 2021 5:31 am
Menya
Share
Umusozi ufite izina rirerire ku isi
SHARE

Birashoboka ko ujya wumva nk’izina ukibaza ahantu igitekerezo cyaryo cyavuye, kubera ko wenda ari ryiza, ridasanzwe cyangwa se ritangaje.

Ariko hari n’igihe wumva izina ry’ikintu cyangwa umuntu ukumva ibyiza ari uko wareka kujya urivuga cyangwa se ukanishakira akabyiniriro.

Twebwe dufite imisozi ya Jali, Bumbogo, Kigali n’indi nk’iyo. Ariko no hanze y’u Rwanda hari za Kilimanjaro na za Everest. Ubwo se aya yakunanira kuyasoma? Hoya rwose!

Indi nkuru wasoma: Amazina y’abantu atangaje

Mu gihugu cya New Zealand hari umusozi ufite izina ridasanzwe akaba ari nawo musozi wa mbere ufite izina rirerire ku isi. Ukaba waranatwaye Guinness World Records(Igitabo cy’uduhigo).

Kwamamaza
Kwamamaza

Uwo musozi izina ryawo si izina gusa ahubwo ni interuro ndetse n’amateka icyarimwe.

Rero uwo musozi witwa: “Taumata whakatangi hangakoauau o tamatea turi pukakapiki maunga horo nuku pokai whenua kitanatahu”.

Indi nkuru wasoma: Amazina y’inganda akoreshwa nk’ay’ibikoresho

Wihangane niba bikugoye ku wusoma ariko ntakundi niryo zina ryawo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Mu cyongereza ukaba uhinduka; “The place where Tamatea, the man with the big knees, who slid, climbed and swallowed mountains, known as ‘Landeater’, played his flute to his loved one.”

Ubwo mu kinyarwanda ni “Ahantu Tamatea, umugabo w’amavi manini, wanyereye, agasimbuka ndetse akamira imisozi; uzwi nka “Umuryi w’ubutaka”, yacurangiye umwirongi uwo yakundaga”.

Amateka y’uyu musozi ni uko waturutse ku mutware w’indwanyi wapfushije murumuna we mu mirwano akajya ahora kuri uwo musozi acuranga umwirongi.

Rero iri zina rikaba riva mu rurimi rwitwa Māori. Uru ni ururimi rukoreshwa n’abaturage mu duce tumwe na tumwe two muri New Zealand.

Ngaho gerageza usome iryo zina!

Kwamamaza
Kwamamaza

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuntu watunze urutoki Website itangaje kurusha izindi
Next Article Indirimbo numvishe nabi Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda
1 Comment
  • Mugisha says:
    December 3, 2022 at 2:31 pm

    Ndabakurikirana rwox guxa mutumenyesha ibyo tutaz ndabashimiye kur uwo musozi wi izina ritangaje. Unaniye kuwusoma da!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Google ni Sosiyete yahoze yitwa BackRub
Ubumenyi

Sosiyete 10 zikomeye zahoze zitwa andi mazina

By Menya
Ubumenyi

Menya inkweto 5 zitajya ziva kuri poze (zihora zigezweho)

By Menya
KICS Campus
Ubumenyi

Amashuri 10 ahenze kurusha andi yose mu Rwanda

By Menya
Ikiyaga cya Kivu n'amato
Ubumenyi

Ikiyaga cya Kivu: Ese Gaze irimo iteye inkeke?

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya