MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Abanyabyaha bagiye bakora ibintu bisekeje utakeka

Menya
Last updated: April 23, 2021 9:05 am
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Kimwe mu bintu nabonye abanyabyaha bose bahuriraho abe umujura n’undi munyabyaha uwo ariwe wese ni ugusibanganya ibimenyetso no kugendera kure inzego z’umutekano. Ndabeshya?

Contents
  • Yakoresheje ifoto yo gushakisha nka Profile ya Facebook
  • Yafashwe ari gufata akaruhuko gato
  • Ntago yakunze ifoto yatanzwe na Police
  • Umu taliban wasabye ibihembo yashyiriweho
  • Mumfate niba mwabishobora
  • Umujura wasize ikimenyetso kidasibama

Koresha iyi form niba ushaka kujya umenya inkuru nshya zasohotse muri email yawe

Nk’uko ntakitagira umwihariko, hari n’abanyabyaha baba baragiye bagaragaza imyitwarire ihabanye cyane n’iyo wakeka ku bandi nkawe.

Indi nkuru wasoma: Website itunga agatoki aho ariho hose!

Reka turebe abanyabyaha bagiye bakora ibintu bisekeje n’ubwo kuri bo babaga bakomeje.

Yakoresheje ifoto yo gushakisha nka Profile ya Facebook

Yearwood yafashe kubera Facebook. Ifoto: Daily Dot

Mu mwaka wa 2016 mu mujyi wa Florida umugabo witwa Yearwood wari ukurikiranyweho ibyaha 2 byo gukubita no gukomeretsa yabashije gucika Police izo nshuro zose.

Icyaje gukurikiraho ni uko we ubwe yafashije Polisi kumufata. Ni ukuvuga ngo yafashe ifoto Polisi yari yatanze igaragaza ko ashakishwa (Wanted poster) akayigira profile ye ya Facebook.

Indi nkuru wasoma: Umusozi ufite izina ritangaje

Yafashwe ari gufata akaruhuko gato

Lukasz Chojnowski wasanzwe mu nzu y’abandi yiryamiye. Ifoto: MEN News

Mu 2014 mu Bwongereza umujura witwa Lukasz Chojnowski (ukomoka muri Polonye [Poland]) yafashwe ari gufata akaruhuko gatoya mu nzu y’abandi.

Uyu mugabo nyuma yo kwinjira mu nzu y’amusaza n’umukecuru bari bagiye mu kiruhuko, baje kugaruka bitunguranye. Basanze amasahani y’ibiryo ku meza, amazi menshi mu rukarabiro (bathtub) ndetse n’umwenda w’imbere wanitse, ndetse n’uwo mugabo aryamye mu buriri bwabo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Amazina utapfa kubura muri karitsiye

Nawe wakibaza icyateye uwo muntu kwigabiza inzu y’abandi ku rwego rwo guteka akoga ndetse akaboneraho akanaruhuka.

Ntago yakunze ifoto yatanzwe na Police

[I bumoso] Ifoto Donald Pugh yahaye Police [I buryo] ifoto Police yakoreshaga.

Buri muntu agira ifoto akunda n’iyo yanga gusa hari aho uba utaburana ngo bayiguhindurire cyane cyane bibaye byakugiraho ingaruka. Umugabo witwa Donald Pugh wo muri Ohio (USA), nyuma yo gushakishwa cyane na Polisi yaje guhura n’ifoto ye igaragaza ko ashakishwa ariko ntiyayikunda na gato.

Byabaye ngombwa ko yandikira ubutumwa Polisi ati “Mwakire ifoto nziza iyo ni mbi cyane” [Here is a better photo that one is terrible], ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ye.

Nyuma yaje gufatirwa mu mujyi wa Florida.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi

Umu taliban wasabye ibihembo yashyiriweho

Umu Taliban yijyanye kuri Polisi asaba ko bamuha amafaranga yari yamushyiriweho.

Ntago inaha ndabyumva, gusa ahantu henshi ku isi hari igihe umuntu ashyirirwaho ibihembo ku muntu uzamenyesha inzego z’umutekano amakuru y’aho uwo muntu yaba aherereye.

Mu 2012 Umugabo witwa Mohammad Ashan w’umutalibani wari ukurikiranyweho ibyaha byo kugaba ibitero ku gisirikare cya Amerika na Afghanistan yashyiriweho amadolari 100 ($100) ku muntu uzamubona.

Ntibyagombereye ko bigera aho hose, polisi yaguye mu kantu nyuma yo kubona abagezeho ariko anasaba ko ayo mafaranga yayahabwa kubera ko yitanze (yibonye akaniyerekana ubwo).

Polisi nayo yahise imufata iramufunga ntano kujijinganya!

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu hafi ya bose batashobora

Mumfate niba mwabishobora

Umusore James Logan yasubijepolice ku itangazo yatanze imushakisha. Ifoto: The Independent

Sinzi niba rimwe na rimwe ujya wibaza ku kibazo cy’ibintu abantu bamwe na bamwe batekereza cyangwa se banywa bitewe n’ibyo bakoze. Niba utajyaga unabyibaza, iki nicyo gihe cyo kubyibazaho.

Mu gace ka Gwent mu gihugu cy’Ubwongereza, Polisi yagize itya ishyira itangazo ku rubuga rwa Facebook ko iri gushakisha umusore witwa Logan James.

Nyir’ugushakishwa yahise asubiza Police (Comment) kuri iryo tangazo ati “Mumfate niba mwabishobora ntibizaborohera” [Catch me if you can, won’t see me slipping].

Nyuma y’igihe gito yaje gufatwa aranafungwa!

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

Umujura wasize ikimenyetso kidasibama

Singushishikariza kwiba ariko niba uteganya kubikora uzabyitondere kuko ushobora kwisanga mu byago biruta ibyo wahungaga, ari nabyo byabaye kuri uyu mugabo.

Umugabo umwe wo mu budage yibye mu isoko (Supermarket) ariko Polisi ntiyiriwe igorana nawe kuko yahasize ikimenyetso simusiga ndetse cyashoboraga no gutuma agaruka ahongaho.

Uyu mugabo akimara kwiba yahise ava mu isoko polisi ntiyamufata ariko ku bw’ibyago, yahibagiriwe umwana we w’imyaka 8. Ubwo se polisi yari kwirirwa igorana nawe!?

Ese wowe hari ikintu na kimwe wakora cyatuma wibagirwa umwana wawe ahantu aho ariho hose? Ngibyo iby’abo banyabyaha b’ubudasa bagize imyitwarire ihabanye cyane n’ibyo umuntu yakabaye akeka ko bari gukora.

Hari umuntu wakoze icyaha cyangwa wagize imyitwarire ari mu cyaha aho kugira ngo bikubabaze ukabona ahubwo birasekeje? Dusangire ijambo nawe utubwire uwo waba uzi!

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bisekejeibintu bitangajeInkuru zisekejeinkuru zitangajeMenya
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hotel ya One&Only Gorilla’s Nest Hotel 10 zihenze mu Rwanda kuziraramo ijoro rimwe
Next Article Shikarete (Chiclets) Amazina y’inganda (brand names) abantu bahinduye amazina rusange y’ibikoresho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Udushya 5 duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe

By Menya
Indirimbo numvishe nabi
Inkuru

Izi ndirimbo numvaga baririmba ikinyarwanda

By Menya
Filime
Inkuru

Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

By Menya
Ubumenyi

Amakipe yinjije amafaranga menshi kurusha andi ku isi mu 2022

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya