MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ubu butumwa ni ubw’abatekamutwe hagarika kubwohereza

Menya
Last updated: February 24, 2021 8:51 pm
Menya
Share
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Urakaza neza kuri Menya!

Contents
  • Ibintu bizakubwira site z’abatekamutwe
  • Ingaruka zo gukoresha izi site
  • Umusozo

Mu minsi ishize abantu boherezaga ubutumwa kuri WhatsApp cyangwa se ku zindi mbuga nkoranyambaga ngo MTN iri gutanga ibihembo bitandukanye cyangwa se ngo Visa zijya muri Canada, Amerika, amahirwe yo gutsindira 100 GB (n’ubu kandi ntibyahagaze). Sibyo?

Kugira ngo nkumare amatsiko, biriya byose ni ibihuha kandi ni abatekamutwe bashaka kugutwara imyirondoro ngo bayikoreshe mu bundi buryo. Ibyo nkubwiye ni ukuri, kuko biriya ntibikora na gato!

Indi nkuru wasoma: Menya impamvu imibu iduhira ku matwi yawe.

Uburyo ushobora gukorera amafaranga no gutsindira ibihembo kuri interineti burahari ariko inshuro nyinshi duca ahatariho bigatuma tubihomberamo.

Itegereze iyi foto iri munsi:

Ubutumwa busakazwa kuri WhatsApp kandi ari abatekamutwe
Ujye witondera ubu butumwa kuko ni ubw’abatekamutwe

Itegereze neza ubwo butumwa 2, ndagira ngo tubusesengure nkwereke ibimenyetso wamenyeraho ko itangazo runaka ubonye rishobora kuba ari ubutekamutwe.

Ubutumwa bwa mbere (mu ifoto yo hejuru) buri kuvuga ko ari “impano y’amashilingi ibihumbi ijana na mirongo itanu (UGX 150,000) MTN yageneye abakiriya bamaze nibura ukwezi ku murongo wayo”, ariko hari ibibazo wakibaza.

Ikibazo cya 1: Kubera iki ari ngombwa ko baguha impano mu mashilingi aho kuyiguha mu mafaranga y’u Rwanda (ko ari nabyo byoroshye)?

Ikibazo cya 2: Kubera iki ikigo cy’itumanaho cyatanga amafaranga aho gutanga impano muri Serivisi zacyo? Ubwo si nko kubona Banki itanga amakarita yo guhamagara (Airtime/unites).

Ibyo bibazo nukomeza kubyibazaho uraza kubona hari ikibazo kihishe muri buriya butumwa.

Indi nkuru: Website itangaje kurusha izindi

Urugero rwa kabiri ni ubutumwa buvuga ko Aliko Dangote Foundation (umushinga w’umuherwe Dangote) uri gutanga amafaranga yo guteza imbere (inde??). Kuko tuzi imishinga iteza imbere abagore, uburezi n’ibindi.

Ariko aha naho harimo ibibazo bikomeye cyane:

Kwamamaza
Kwamamaza

Ikibazo cya 1: ninde wemerewe, ninde utemerewe ayo mafaranga? Kuko ntibishoboka ko umushinga watanga amafaranga nta kintu ugendeyeho ahubwo ari ukuyatanga gutyo gusa.

Ikibazo cya 2: Iyi gahunda yatangiye ryari izarangira ryari? Nagerageje no gushakisha icyo gihe ariko ntacyo nabonye!

Ikibazo cya 3: Iyo mfashanyo ingana ite? Ushobora kwemererwa ikintu utazi urugero rwacyo? Ibyo reka tureke kubitindaho gusa ukomeze ubyibazeho.

Noneho icyo naje gukurikizaho ni ugukurikiza amabwiriza (application) kuri ibyo bise imfashanyo ya Dangote Empowerment ngo ndebe, ibyo nahuye nabyo ni ibindibindi.

Indi nkuru: Ibintu utari uziko wakora kuri Google.

Reka nkoreshe indi foto n’urugero kugira ngo ubashe kubona neza ibyo mvuga:

Hano ibintu byose ni ibinyoma nta kuri na kumwe kurimo
Hano ibintu byose ni ibinyoma nta kuri na kumwe kurimo

Iyi foto ubona hejuru ni inzira zose naciyemo niyandikisha muri ibyo bise ko ari ibya Dangote kugira ngo mpinyuze ndebe uko biza kujyenda. Gusa icyo nakumenyesha ni uko bitahabanye n’ibyo nibwiraga.

Ku nshuro ya mbere nkimara gukanda kuri link ya website banzaniye ifishi (form) yo kuzuza ya mbere ubona hejuru muri ifoto bansaba amazina na numero ya telefone (nkanibaza impamvu batansabye email?).

Ariko icyahise kintera impungenge ni aderesi ya site kuko yari ndende ku buryo bukabije ikaba nta n’aho ihuriye n’iy’umushinga wa Dangote (dangote.com – wayireba aha) bituma amacyenga azamuka.

Ibyo birangiye nahise nuzuza form bampaye nshyiramo ko nitwa “Ijana n’atanu” (urabyumva nawe!) ubundi numero ya telephone yo sinibuka iyo nashyizeho kuko nanditse imibare itabaho na kode y’igihugu siyo umenya itanabaho. Muri macye nta kintu na kimwe kizima nashyizemo!

Igitangaje kurusha ibindi rero ni uko nahise nemererwa amafaranga nyuma y’amasegonda macye cyane. Kuko nujuje ifishi saa tanu n’iminota ibiri (11:02 a.m) bahita bampitamo saa tanu n’iminota itatu (11:03 a.m).

Indi nkuru: Ku isi hari isahani iribwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Urumva ibyo bintu bisanzwe se? Icyo nicyo kikubwira ko harimo ubutekamutwe, rero no ku zindi ngero natanze byose niko bijyenda. Kugira ngo uhinyuze, uzabigerageze ubwawe ushyiremo imyirondo uhimbye urebe igikurikiraho (amahirwe menshi menshi bazakwemera ako kanya).

Ibintu bizakubwira site z’abatekamutwe

#1 Bakwizeza ibitangaza (ibihembo bikaze cyane)

Iyo urebye kuri buriya butumwa ukabusoma neza witonze, uzabonamo ikintu gishya nko kurenza urugero nko kuba bakwemerera iPhone 11 cyangwa 12 ku buntu (telephone ya miliyoni), Giga ijana (100GB) za internet ku buntu.

Abatekamutwe bakubeshya bakwizeza ibitangaza
Abatekamutwe bakubeshya bakwizeza ibitangaza

#2 Buri gihe biba byihutirwa

Muri buriya butumwa uzabona bagusaba kuzuza ibisabwa vuba vuba ngo udakererwa cyangwa ukabikora mu banyuma ukabura amahirwe. Ntago impamvu ari uko ubateye impungenge ku buryo bashaka ko udacikwa n’ayo mahirwe.

Impamvu nyamukuru ni uko badashaka ko ufata akanya gahagije ngo ubitekerezeho, niyo mpamvu bazahita bakubwira ngo ujyire vuba vuba utarabaza umutimanama wawe.

#3 Baba bafite site zidasobanutse

Urugero: ni gute MTN ishobora gutanga ibihembo itanyujije kuri site yayo ya nyayo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ibyo ni kimwe n’andi masosiyete akomeye (Niba ari MTN, Airtel etc…).

Ahubwo usanga baragiye bakora ama website ashobora kuba ajya gusa n’ay’ibigo biganye. Ibyo rero ni ukujya ubyitondera cyane kuko ni umutego! Ibyiza ni ukujya ureba neza aderesi za site (url).

#4 Bagusaba gusangiza abandi ibyo bintu kugira ngo ubone igihembo

Inshuro nyinshi buriya butumwa bukugeraho mu yandi matsinda (Group) ya WhatsApp kubera ko hari uba yabikoze bakamutegeka kubisangiza n’abandi kugira ngo akunde abone ibyo bihembo (ariko birangira n’ubundi ntabyo babonye).

Rero ahantu hose uzabona bagusabye kubanza kohereza mu yandi matsinda ya WhatsApp uzabikemange ko bashobora kuba ari abatekamutwe.

Ingaruka zo gukoresha izi site

Ushobora kuba utazi ko ibi bikorwa bifite ingaruka zikomeye cyane, ariko zirahari kuko biba bifite ababiri inyuma kandi ntago babikora nta mpamvu ifatika bafite ituma babikora.

1. Barakugurisha: Iyo ushyize imyirondoro yawe muri site nka ziriya. Baba bagufite bakaba bakoherereza ama email adafite akamaro (Spams). Kimwe nk’uko iyo myirondoro bayikoresha ikindi bashaka.

2. Uba witeje abajura: Bibaho cyane ko abantu bibwa kuri internet batabizi batazi n’uko byagenze ariko ahanini ni intandaro yo gutanga imyirondoro kuri site utazi aho ziva zikagera.

Ntago nkubwiye ngo uzareke gukoresha email yawe burundu ariko ujye ubanza urebe niba iyo site ari iyo kwizerwa. Ubundi ubone gutanga iyo myirondoro.

Indi nkuru: Ibintu ukwiye kumenya ku bwoko bw’amaraso.

Umusozo

Nsoza nakubwira ko buriya butumwa bukubwira ibihembo bucicikana kuri WhatsApp, Facebook n’izindi mbuga zitandukanye udakwiye kujya ubwizera bwose uko bwakabaye.

By’umwihariko ujye ukemanga abakwizeza ibitangaza nko kuguha amafaranga cyangwa se ibindi bintu by’agaciro gakomeye bidafite ubusobanuro bubiri inyuma n’ibindi navuze muri iyi nyandiko.

Ni ahawe rero gusangiza iyi nyandiko bagenzi bawe kugira ngo batazagwa muri uyu mutego w’abatekamutwe.

Niba ufite igitekerezo se cyangwa icyo wambaza, wanyandikira muri comment hasi. Murakoze!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:100gbabatekamitweibintu dukoraMenyaUbumenyiubutekamitweumutekamutwe
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya udushya dutangaje ku bantu utigeze wumva ahandi
Next Article Menya ibintu utari uzi ku ikoranabuhanga 2021
2 Comments
  • Nsengiyaremye says:
    November 17, 2021 at 8:30 pm

    Mwiriwe, murakoze kumakuru meza mutugejejeho.Ariko Hari ikibazo Nshaka kubabaza, hari urubuga mpora mbona kuri what’sapp rwitwa slicksgain mumbabarire munkorere ubushakashaki maze mubwire nimubikora muraba mukoze.

    Reply
    • Menya says:
      November 18, 2021 at 1:27 pm

      Murakoze cyane kuduha igitekerezo Nsengiyaremye. Turaza gukora ubushakashatsi bwimbitse turebe ko hari amakuru ahagije!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Shikarete (Chiclets)
Ubumenyi

Amazina y’inganda (brand names) abantu bahinduye amazina rusange y’ibikoresho

By Menya
Gushyira Password Muri PDF
Ifashe

Gushyira ijambo ry’ibanga ku nyandiko ya PDF wifashishije MS Word

By Menya
Itangazo ry'akazi k'igihuha
Ubumenyi

Ntubishire amakenga y’ubutekamitwe: Itangazo ry’akazi ka FAO

By Menya
Ubumenyi

Umubiri w’umuntu: Utuntu n’utundi utari uzi

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya