MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Inkuru zisekeje kandi zinatangaje utakihanganira guseka

Menya
Last updated: August 16, 2021 5:24 pm
Menya
Share
SHARE

Nagiye mvuga ku nyandiko z’ibintu byinshi bitangaje ku isi ariko bimwe muri ibyo biba binasekeje ku buryo bishobora kumvikana nko guhimba ariko nyamara ari ukuri.

Contents
  • 5. Umukobwa wabaswe no kurya umusatsi
  • 4. Umugabo wabayeho nk’ihene
  • 3. Dubai yahatiye imvura kugwa
  • 2. Yananiwe kwiba banki kubera umukono
  • 1. Yemeje ko yakundanye n’ikivejuru

Mba ngira ngo ngufashe kumenya ko ibintu bimwe na bimwe uba wumva ari nk’ibihuha cyangwa se aba ari ukuri.

Uyu munsi nagutefuriye inkuru zagiye zivugwa mu binyamakuru bitandukanye bidasanzwe byagiye bikorwa n’abantu. Urugero nko kurya ni ibintu bisanzwe ariko kurya umusatsi si ibintu bisanzwe.

Indi nkuru wasoma: Ibintu bitangaje byerekana ubudasa bw’isi

5. Umukobwa wabaswe no kurya umusatsi

Umugore waryaga umusatsi wanze kuva mu nda

Ubyange cyangwa ubyemere, habaho indwara yitwa “Rapunzel Syndrome” ituma umuntu abatwa no gupfura imisatsi rimwe na rimwe akayirya. Iyi ndwara ni imbonekarimwe.

Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (USA) umugore w’imyaka 38 yasanzwemo utubumbe tw’imisatsi kubera kuyirya.

Indi nkuru wasoma: Utuntu n’utundi

Uyu mugore nyuma yo gutakaza ibiro, kugira isesemi, kunanuka no kuruka bya hato na hato yajyanwe kwa muganga bamusangamo akabumbe k’umusatsi gapima 15cm ku 10cm.

Ni ibintu biba bitoroshye kumva uburyo umuntu apfura umusatsi akawutamira kugeza ku rwego rwo kuwumira. Rero niba wajyaga urya imisatsi umenye neza ko atari ibintu byakugwa amahoro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Amazina asekeje abantu bitwa

4. Umugabo wabayeho nk’ihene

Umugabo wamaze igihe abana n’ihene anabaho nkazo

Uhora utekereza cyangwa ushaka kumenya uko kubaho nk’inyamaswa byaba bimeze ariko nturabigerageza kubera wumva nta buryo byashobokamo.

Umugabo umwe witwa Thomas Thwaithes, yagerageje ibisa n’ibidashoboka abaho nk’ihene icyumweru cyose. Uyu mugabo ibi yabikoreye muri Alps.

Indi nkuru wasoma: Ibintu abantu hafi ya bose batashobora

Uyu mugabo yabanaga n’ihene, akirirwana nazo akararana nazo. Mbese yakoraga uko ashoboye akisanisha nazo nk’uko zibaho mu buzima bwazo bwa buri munsi.

3. Dubai yahatiye imvura kugwa

Dubai haguye imvura mpimbano

Mu kwezi kwa karindwi, mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ubwo hari ubushyuhe bwinshi (burenga dogire selisiyusi 46 buri gihe), abashakashatsi b’iki gihugu bigiriye inama ikomeye.

Ni ukuvuga ngo babonye ubushyuhe burengeje urugero bahita bafata umwanzuro wo gukora imvura navuga ko ari inkorano kubera ko itari iteganyijwe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Abanyabyaha bagiye bafatwa mu buryo busekeje

Bakoresheje uburyo bwitwa “Cloud Seeding” aho bongera ibindi bintu (chemical materials) mu gicu kugira ngo bongere ingano y’imvura iri mu kirere bityo bitume imvura iboneka.

2. Yananiwe kwiba banki kubera umukono

Umusaza yabuze uko yiba kubera umukono udasomeka

Ubungubu nibwo nsobanukiwe neza ko rimwe na rimwe umukono (wo kwandika) mwiza hari icyo ushobora kugufasha nyuma y’ibyabaye kuri uyu mugabo.

Umugabo umwe witwa Alan Slattery wo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mugi wa Sussex yahuye n’ibyago ubwo yajyaga kwiba banki agataha amaramasa kubera umukono mubi.

Icyateye ibi byose ni umukono we kuko abakira abakiriya muri banki (tellers) bananiwe gusoma ubutumwa bubatera ubwoba yari yanditse.

1. Yemeje ko yakundanye n’ikivejuru

Ufata ute inkuru z’ibivejuru, cyangwa se ibinyabuzima biba ku yindi mibumbe?

Umugore umwe ukora video za YouTube akaba n’umukinnyi wa filime witwa Abbie Bela wo mu bwongereza kuri YouTube channel ye yemeje ko yahuye na alien imbonankubone.

Uyu Bella yemeje kandi ko ibi byabaye ubwo izi aliens zamufataga bugwate bikanarangira hari imwe murizo akunze kandi ngo abona nayo ishobora kuba yaramukunze (bisobanura ko bakundana se?).

Urumva muri izi nkuru ari iyihe washyira ku mwanya wa mbere n’iyihe washyira ku mwanya wa nyuma ukurikije udushya twavuzwe muri iyi nyandiko?

Reka dusangire ibitekerezo, ntujyende udasize igitekerezo tuba twifuza kuganira namwe.

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibintu bisekejeibintu bitangajeInkuru zisekejeinkuru zitangajeMenyaUtuntu n’utundi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Torrent: Sobanukirwa imikorere y’ubu buryo
Next Article Ese kwiyahura ni indwara yandura?
1 Comment
  • Niyonshuti says:
    November 28, 2024 at 6:22 am

    Zose n xaw too

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Umuntu watunze urutoki
Inkuru

Website itangaje kurusha izindi

By Menya
Ubumenyi

Torrent: Sobanukirwa imikorere y’ubu buryo

By Menya
Inkuru

Ibi bintu biragoye kubyemera kandi ari ukuri.

By Menya
Ubumenyi

Impamvu avoka ari mbi ku nyoni

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya