MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Ubumenyi

Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa atarya?

Leonidas Kazana
Last updated: June 30, 2021 8:32 am
Leonidas Kazana
Share
Ikirahuri cy'amazi
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Kugira ngo umuntu abeho, ni uko agomba kurya kandi akarya ifungu (mbese rifite intungamubiri zihagije) kugira ngo umubiri ukore neza. Nanone kandi kunywa amazi kuko nayo ni ingenzi.

Contents
  • Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa nta biryo?
  • Ese umuntu yamara igihe kingana iki atunzwe n’amazi gusa?

Ni ibintu bisanzwe ko umuntu agira inyota akaba yakenera kuyanywa, kuko mu mazi ni ahantu h’ingenzi umubiri ukura uburyo bwo kubaho.

Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu mubiri w’umuntu abamo intungamubiri dukeneye, kandi akenerwa n’ibindi binyabuzima bitandukanye nk’inyamaswa n’ibimera.

Afite akamaro kenshi kandi gatandukanye mu mubiri wacu; harimo gufasha igogora no kuregera ubushyuhe bw’umubiri ndetse no gusukura umubiri.

Inkuru wasoma: Ni iki inyamaswa zirusha abantu?

Ubwonko bukoresha ingufu (energy) nyinshi kugira ngo bukoreshe umubiri w’umuntu rero uburyo bugaruzamo izi mbaraga ni mu mazi yinjira mu mubiri.

Ikibazo cy’uyu munsi kiragira kiti; Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa atarya? Ese niba bishoboka yabaho igihe kingana gite?

Kwamamaza
Kwamamaza

Ese umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa nta biryo?

Birashoboka cyane rwose ko umuntu ashobora kubaho atarya ahubwo anywa amazi gusa, no muri iyi minsi birakorwa cyane n’abantu bashaka gutakaza ibiro (weight loss).

Amazi ateretse ahantu hijimye
Icupa riteretse

Ndetse n’ubushakashatsi bumwe na bumwe bugaragaza ko ubu buryo bwo kunywa ku mazi gusa utarya hari akamaro bwagirira umubiri harimo nko:

  • Kugabanya umuvuduko w’amaraso (Blood pressure).
  • Ibyago bicye byo kurwara indwara zidakira (Chronic diseases)
  • Bifasha umubiri gucungana n’ihindagurika ry’isukari yo mu maraso (Insulin sensitivity).
  • N’ibindi byinshi.

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye

Gusa n’ubwo ubu buryo bufite akamaro ariko nanone bufite n’ingaruka ku mubiri w’umuntu igihe birengeje urugero nko gutakaza ubwenge igihe uhagurutse (orthostatic hypotension).

Ese umuntu yamara igihe kingana iki atunzwe n’amazi gusa?

Tumaze kubona neza ko bishoboka ko umuntu ashobora gutungwa n’amazi gusa nta kiribwa na kimwe akojeje mu kanwa.

Ariko se ibi byamara igihe kingana iki? Ese umuntu aramutse aretse kurya ariko afite amazi yabaho igihe kinini? Reka tubirebe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Inyandiko y’umushakashatsi Pia Kottusch ivuga ko umuntu abayeho atanywa atanarya yamara hagati y’iminsi 8 na 21.

Icyakora umuntu atunzwe n’amazi gusa ashobora kugeza ku mezi 2; ibi ariko nanone byaterwa n’impamvu zitandukanye nk’imyaka, igitsina, ibiro ndetse n’ibindi byinshi.

Indi nkuru wasoma: Ibibuga by’indege 10 bya mbere binini ku isi.

Nta bushakashatsi bwisumbuye bwakozwe kugira ngo hamenyekane igihe cya nyacyo kuko bitemewe gukorera ku muntu ubushakashatsi buganisha ku rupfu.

Ariko nanone umuntu abaye anywa ku mazi ashobora kubaho igihe kigera ku mezi abiri, hari n’umugore wamaze iminsi irenga 47 atarya ahubwo yinywera amazi gusa.

Icyakora inzobere mu buzima zemeza ko kunywa gusa utarya atari byiza. N’iyo wabikora ni byiza ko igihe umara utariye cyaba hagati y’amasaha 24 n’iminsi itatu igihe wakabije.

Ese wowe wumva ibi wabishobora ukaba wamara iminsi ingahe utarya ahubwo wikoreshereza immbaraga ukuye mu mazi gusa?

Niba ukunda inyandiko za Menya ushobora kujya umenyeshwa muri Email yawe mu gihe inyandiko nshya zasohotse bitakugoye. Nyura muri form iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:amazinainkuruMenyarwandaUbumenyiubuzimaUmuntu
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inyoni ya Otirishe (Ostrich) ntiguruka Kubera iki Otirishe (Ostrich) ari inyoni idashobora kuguruka?
Next Article Telephone 10 zihenze kurusha izindi ku isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Lupin: iyi ni serie wareba niba ukunda La Casa de Papel!

By Menya
YouTube
Ubumenyi

Ibisubizo ku bibazo wibaza kuri YouTube channels zo mu Rwanda

By Menya
Umujyi wa Dar es Salaam
Ubumenyi

Ibihugu 5 byimuye imirwa mikuru

By Menya
Filime
Inkuru

Inkuru 6 zitandukanye utari uzi kuri filime

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya