MenyaMenyaMenya
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Font ResizerAa
Font ResizerAa
MenyaMenya
Search
  • Ahabanza
  • Inyandiko
  • Ibyiciro
    • Ubumenyi
    • Inkuru
    • Ifashe
  • Menya
    • Andika
    • Igitabo
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika
© 2025 Menya.co.rw. All rights reserved.
Inkuru

Imijyi 5 ifite umwihariko utasanga ahandi ku isi

Menya
Last updated: March 28, 2021 5:46 am
Menya
Share
Bazilika ya Sagrada Familia
Bazilika ya Sagrada Familia yatangiye kubwaka mu 1882 kugeza n'ubu.
SHARE
Kwamamaza
Kwamamaza

Nk’uko mpora mbivuga kenshi, isi ni umubumbe ugira ibyawo ariko by’umwihariko ibihugu bijyenda bikora udushya tudasanzwe dutandukanye.

Contents
  • #5 Singapore – Singapore
  • #4 Paris – Ubufaransa
  • #3 Seattle – Amerika (USA)
  • #2 Mexico – Mexico
  • #1 Barcelona – Esupanye

Hari imijyi itandukanye ku isi iba igiye ifite umwihariko ku buryo byakugora kuwubona ahandi hantu ku isi. Ari nayo tugiye kureba none aha muri iyi nyandiko.

Dore imijyi 10 itandukanye ku isi ifite imyihariko utapfa kubona mu bindi bihugu.

#5 Singapore – Singapore

Telephone kuri WIFI - Imijyi itangaje
Muri Singapore iyo ugiye kuri Wifi y’undi muntu nta burenganzira ucibwa amafaranga

Muri Singapore ni kimwe mu bihugu uzasanga hamwe mu hantu uzasanga udushya n’amategeko adasanzwe nyuma yo kubona mu nanone agashya kadasanzwe mu nyandiko zaherutse — Yisome hano

Muri Singapore ntibyemewe gushyira telephone yawe kuri WiFi y’undi muntu igihe ifunguye, ntubyite ibyoroshye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu.

Indi nkuru wasoma: Menya inkweto 5 zitajya ziva kuri poze (zihora zigezweho)

Igihe uhamwe n’iki cyaha ushobora guhanishwa ihazabu y’amadolari ibihumbi icumi ($10,000), igifungo cy’imyaka 3 cyangwa byombi.

Kwamamaza
Kwamamaza

#4 Paris – Ubufaransa

Icyapa cya "STOP"
I Paris mu Bufaransa nta muhanda n’umwe ufite icyapa cya STOP .

Ujyiye kuvuga imijyi ikaze ku isi ntihazemo Paris haba hari ikibazo, kandi ni umujyi munini, ibi binasobanuye ko hari urujya n’uruza rwinshi rw’ibinyabiziga.

Rero ikintu gitangaje cyane kuri Paris ni uko mu bimenyetso bimenyerewe mu muhandi mu bindi bice cya “STOP” kitagaragara muri uyu mujyi ahantu na hamwe. Icyanyuma cyavanywe mu muhandi mu 2013.

Indi nkuru wasoma: Menya udushya dutangaje ku bantu utigeze wumva ahandi

#3 Seattle – Amerika (USA)

Muri Seattle imbwa ziruta umubare w'abana babamo
Muri Seattle imbwa ziruta umubare w’abana babamo

America burya nayo ntitandukana cyane n’udushya cyane ko ari igihugu gituwe n’abantu benshi, kuko ubu gituwe n’abaturage barenga miliyoni magana atatu (300,000,000+).

Umujyi wa Seattle ukaba ufite agashya ko kuba ufite imbwa ziruta abana baba muri uwo mujyi. Ubwo nimvuga abana ni abatarageza imyaka 18, ni ukuvuga ngo byakugora kubona umwana kuruta kubona imbwa muri uyu mujyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Indi nkuru wasoma: Udushya duhamya ko isi ari umubumbe udasanzwe

#2 Mexico – Mexico

Umujyi wa Mexico
Umujyi wa Mexico utebera metero buri mwaka

Mu gihugu cya Mexico muri America y’epfo navuga ko ari umwe mu mijyi iri mu byago byinshi cyane uko imyaka ishira.

Uyu mujyi wubatse ku kiyaga cya Texcoco (Lago de Texcoco), ariko buri mwaka utebera (sink) munsi y’ubutaka nibura metero imwe.

Indi nkuru wasoma: Kompanyi zitunze inganda z’imodoka

#1 Barcelona – Esupanye

Bazilika ya Sagrada Familia
Bazilika ya Sagrada Familia yatangiye kubwaka mu 1882 kugeza n’ubu.

Nawe uri mu bantu babona ko burya kubaka inzu ndende bitinda, kuko nk’uko Wikipedia ibivuga KCT (Kigali City Tower) yatwaye imyaka ijyera kuri 5 kugira ngo yuzure. Ariko ugereranyije n’iyi nyubako yo mugihugu cya esupanye (Spain) ibi ni nk’agatonyanga mu nyanja.

Bazilika yo mu mujyi wa Barcelona yitwa Sagrada Familia yatangiye kubakwa mu kinyejana cya cumi n’icyenda (19) mu mwaka wa 1882, n’ubu iracyubakwa kuko ibikorwa byo kuyisoza biteganyijwe mu mwaka wa 2026 ubwo ikazaba imaze imyaka ijana na mirongo ine n’ine yubakwa (144).

Hari imijyi wowe se wumva ntavuze kandi ifite udushya twihariye? Ni iyihe? Andika muri comments!

Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kujya ubona inyandiko z’uru rubuga zigisohoka kandi vuba. Ifashishe form (ifishi) iri munsi!

Kwamamaza
Kwamamaza

TAGGED:ibintu bidasanzweibintu bitangajeImijyiinkuru zitangajeInyandikoIsiKu isi
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Menya impamvu ubutayu bushyuha ku manywa bugakonja nijoro
Next Article Telefone 5 zakanyujijeho mu bihe byahise
2 Comments
  • HIRWA Thierry says:
    March 28, 2021 at 3:55 pm

    Hahhhhh!! Iyi bazilika yo irandangije kbsa! Ubwo niba hari umufundi wa mbere wayigiyeho atangiye kuyubaka ubu si umwuzukuruza we uri gusoza!

    Reply
    • Menya says:
      March 30, 2021 at 5:48 am

      Wabimenye rwose, kuko uwayishushanyirije igishushanyo mbonera yapfuye mu 1926. Hahahah!

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Inkuru

Udushya utari uzi n’inkuru zisekeje – 01/2022

By Menya
Umuntu uri guseka
Inkuru

Inkuru zisekeje 3 ariko zinatangaje z’icyumweru

By Menya
Inkuru

Tweets udakwiye gucikwa gusoma zerekeye Amavubi na Togo

By Menya
Inkuru

Inkuru zisekeje n’izitangaje zigutangiza 2023

By Menya

Abo Turibo

Menya ni urubuga rutangaza inkuru zitandukanye kandi zigufasha kuruhura umutwe. Ushobora no kubonaho inkuru z’ubumenyi utari usanzwe uzi.

Inyandiko

  • Ifashe
  • Inkuru
  • Ubumenyi

Ibindi

  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Andika

Ku mbuga nkoranyambaga

Copyright © 2020-2025 Menya.co.rw. All rights reserved.

MenyaMenya