Search

Menya ibimenyetso 5 ubona ku bikarito n’icyo bisobanuye (igice cya 2)

Inshamake

Kwamamaza
Kwamamaza

Nyuma yo kubona ibimenyetso bigaragara ku bikarito igice cya mbere (1), ndagarutse n’igice cya 2 hariho ibindi bitandukanye ariko nabyo by’ingenzi ukwiye kumenya.

Ibimenyetso kubimenya bizagufasha iki?

Bizagufasha ahantu henshi hashoboka rwose by’umwihariko niba uri umucuruzi cyangwa se uri mu bwikorezi bw’ibintu biba bipfunyitse.

Ariko si ibyo gusa kuko no mu buzima busanzwe byagufasha kumenya uko ufata igikoresho cyawe uramutse ukiguze kugira ngo kitangirika.

Reka turebe ibindi bimenyetso bigaragara ku bikarito ukwiye kuba wamenya.

Niba utarasoma igice cya 1 — Gisome hano

#5 Abantu babiri bateruye

Aha n’ikimenyetso ubwacyo kirivugira. Ni ukuvuga ngo iki kimenyetso kikubwira ko ibikoresho biri mu gikarito udashobora kubyifasha wenyine ariko ko undi muntu yagufasha kugiterura.

Gusa si itegeko ko ari abantu babiri bagiterura gusa, ahubwo n’ubundi bufasha bw’abantu barenze umwe wabona hafi aho wabwifashisha ntakibazo.

Indi nkuru wasoma: Inkweto zitajya ziva kuri poze.

#4 Ibikarito bigerekeranye n’agakubo

Aho uzabona hose iki kimenyetso uzamenye ko kikubuza ibikoresho biri muri icyo gikarito utagomba kubigerekeranya cyangwa ngo ubigerekeho ibindi. Iki gikora kubintu bishobora kwangirika biramutse byongereweho nk’ibindi biro hejuru.

Mu bimenyetso biri imbere turaza kubonamo ikindi cyenda gusa n’ikingiki ariko hagati yabyo harimo itandukaniro rito cyane ariko rifite akamaro.

Indi nkuru: Gukoresha irembo bitagusabye konti.

#3 Akagare k’imizigo

Akamenyetso k’akagare k’imizigo gateruye ibintu gasobanuye ko ibyo ibikoresho biri mu gikarito bikwiye kugenda ku kagare k’imizigo.

Kenshi na kenshi iki kimenyetso gishyirwa ku bintu biremereye cyane umuntu abantu batabasha guterura, kikaba gifitanye isano n’ikimenyetso cya 7 mu gice cya 1.

#2 Umuntu uri kujugunya

Iki kimenyetso cy’umuntu uri gushyira ibintu mu gakangara k’imyanda kiboneka ahantu hacye ku bikarito.

Gishatse gusobanura ko iyo urangije gukoresha igikoresho runaka ugishyira cyangwa ukijugunya ahabugenewe.

Indi nkuru: Ibintu wumva bisanzwe kandi ahandi bibujijwe.

#1 Udukarito tugerekeranye hagati harimo umubare

Ahantu hose uzabona hari iki kimenyetso uzamenya ko ubujijwe kugerekeranya ibyo bikoresho kugeza ku rwego rungana n’umubare wanditse.

Urugero nk’uko handitsemo 4 ni ukuvuga ngo ntiwemere kurenza ibikarito 4 ubigerekeranyije, iki kimenyetso ariko nacyo ntigikunze gukoreshwa cyane.

Aha rero niho iki gitandukanira n’icyo twabonye kuri numero ya 4 (hejuru) kubera ko cyo kikubuza kugerekeranya na rimwe.

Niba ukunda inyandiko za Menya, ushobora kujya umenya inshyashya zageze ku rubuga bikoroheye, ukoresheje form iri munsi.

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZINDI NKURU

Facebook

@menyarw

Twitter

@menyarw

Instagram

@menya.co.rw

Kwamamaza
Kwamamaza

Ntugacikwe n'inkuru zigezweho

Ushobora kumenya inkuru nshya zageze kuri Menya.co.rw n’ibindi bintu by’ubwenge.

Wemeye ko email uduhaye tuzayifashisha mu kukugezaho inyandiko, inkuru cyangwa se izindi nyandiko za Menya.co.rw byonyine.

Kwamamaza
Kwamamaza
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Ese waba kunda kureba Filime?
Akira iki gitabo ujye ureba filime ushaka iyo ariyo yose igihe cyose ushakiye kandi mu buryo bworoshye.
Skip to content